UBUZIMA BWA PAPA YOHANI XXII NA PAPA PAWULO II

Kuri icyi Cyumweru, taliki ya 27 Mata 2014, Kiliziya Gatolika ku isi yose ifite ibyishimo itewe n’ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu rya Papa Yohani wa XXII na Papa Pawulo wa II, dore rero muri make ubuzima bwabo.

 

1.     PAPA YOHANI WA XXIII

Papa Yohani wa XXIII, yavutse taliki ya 25.11.1881, avukira ahitwa Sotto il Monte ho mu gihugu cy’Ubutaliyani. Amazina ye bwite ni Angelo Giuseppe Roncali. Yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti 10.08.1904, yatorewe kuba Papa 28.10.1958, maze yitaba Imana ku wa 03.06.1963 i Vatican afite imyaka 81.

Yavukiye mu murayango w’abana 14, se Giovani Battista Roncali na Nyina Marianna Giulia Mazzolla bari abantu badahambaye cyane. Agejeje imyaka 12 Angelo yinjiye mu iseminari Ntoya abifashijwemo na Nyirarume Luigi Sturzo ari nawe wari waramubyaye muri Batisimu. Kubera ko yari umuhanga yaje kwemererwa gukomereza amashuri mu Iseminari ya Dell’Apollinaire y’i Roma. Mu mwaka wa 1901, yabaye umusirikare muri batayo ya 73. Mu wa 1904, yabaye Padiri, nyuma gato aba umunyamabanga wa Musenyeri Giacomo-Radini- Tedeschi, Umushumba wa Diyosezi ya Bergame, akigisha  no mu iseminari y’aho i Bergame. Mu byo yakundaga gusoma harimo ubuzima bwa Mt Charles Borrome, Mt Fransisko w’Assize na Gregoire Barbarigo, agakunda gusoma imyanzuro y’Inama Nkuru ya Trente, kandi agakunda kwigisha abakiristu amateka ya Kiliziya.

Yaje no kuba umuyobozi wa Roho mu iseminari ya Bergame; bitewe n’ukuntu yakoraga neza imirimo ye, Cardinal Wllem Mirinus Van Rossum yifuje ko yajya gukora i Vatican, ariko we ntiyabyishimira asubiza agira ati:”Ndi umuntu ushobora ibintu bike, Nandika buhoro cyane. Ndi umunebwe kuva mu bwana, kandi n’iyo ndi mu kazi nkunda kwirangarira”, ibyo ariko ntibyabujije Papa Benedigito wa XV kumwinjiza mu mirimo yo mu Biro by’i  Vaticani (Propaganda Fide).

Mu mwaka wa 1925, Papa Piyo wa XI, yamugize Umwepiskopi, intego ye yari: “Obediente et pax”. Icyo yaharaniraga ni ugushyira urukundo mu Bikorwa.

Kuva mu mwaka wa 1935 kugeza mu wa 1944 , yabaye intumwa ya Papa muri Turquie n’Ubugereki, muri ibi bihugu kugaragaza ubukristu ntibyari byoroshye, ibi byamusabaga kugenda yambaye imyenda itagaragaza uwo ari we, nawe ubwe yitangarije ko “ukomeza kuba umupadiri waba wambaye ipantalo cyangwa ikanzu”, bityo ntibyamubujije kugira uruhare rukomeye muri kiriya gihe cy’intambara ya II y’isi yose, afasha impunzi zafaga mu Burayi, abarokotse ubwicanyi bwakorerwaga abayahudi( yaborohereje kubona impushya zibafasha kwambukiranya uburayi bagana muri Palestine, afatanya na Croix rouge gutanga imyambaro n’ibiribwa, yafashije abayahudi 25,000 kurokoka abanazi, anorohereza Radio Vatican kumenyekanisha ibiri kuba, ibi byatumye bamwita Intungane             ( “Juste entre les nations”). Yafashije cyane abihayimana bavaga mu Burayi, cyane cyane muri Hongrie na Bulgarie. Musolini n’abambari be bamaze gutsindwa (1943) byaramushimishije, ariko yirinze kugira uwo acira urubanza, ahubwo asaba Imana kubabarira uwakoze amakosa uwo ari we wese.

Nyuma y’intambara ya II y’isi yose, Papa Pie XII yakomeje kumugisha inama cyane cyane ku bijyanye n’imibereho y’abayahudi nyuma ya Genocide yabakorewe. Mu mwaka w’1944, yagizwe intumwa ya Papa mu Gihugu cy’Ubufaransa (Charle de Gaulle niwe wayoboraga) aho yakomeje guhuza abepiskopi ba Kiliziya yo mu Bufaransa ndetse no kugira inama abayobozi bakuru b’igihugu. Yabaye Cardinal mu mwaka wa 1953, afite imyaka 72, asubiye i Roma abayobozi, abaturage n’abakristu bose b’Ubufaransa byarababaje kuko bari babuze umuntu wabagiriye akamaro kubera ubushishozi bwe, ubwitozi no gushyira mu Gaciro. Amaze gusubira i Roma, yabaye umukuru wa Venise (Patriarche de Venise) aho yerakanye ko afite impano yo kuba umushumba mwiza, wunga kandi agahuza abantu hagati yabo akongra akabahuza n’Imana.Yatumye habaho Synode ya Dioseze, yagendaga mu mudoka rusange, yafunguye n’amaparuwasi mashya menshi. Yakundaga kubwira abakristu ko ari Umuvandimwe wabo, ko abakunda kandi ashishikajwe no kubumva.

Papa Yoahani wa XXIII yasimbuye Papa Piyo wa XII, uyu yayoboye Kiliziya imyaka 19, kandi ubuyobozi bwe bwarazwe ni kwikundira kwibera gusa i Roma, kandi ububasha bwose bwari bufitwe na Papa (Centralisation), amaze gutanga rero, abakaridinali barateranye ngo batore undi  Papa bifuza impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya ariko cyane batekereza impinduka zijyanye n’igihe bari bagezemo, cyane nyuma y’intambara ya II y’isi yose. Itora ryamaze iminsi itatu, amatora asubirwamo inshuro eshatu, maze ku italki ya 28.10.1958, Rancolli aba ari we utorwa, ahitamo izina ry’ubupapa rya Yohani wa XXIII ( Jean XXIIII) izina ryari rimaze igihe ridakoreshwa, kuko ryaherukaga mu Kinyejana cya XIV rifitwe na Jean XXII wabaye Papa kuva mu 1316 kugeza mu 1334. Yahawe inkoni y’ubushumba ku mugaragaro ku italiki ya 04.11.1958.

Yabaye umupapa wahindiye ibintu byinshi muri Kiliziya, cyane cyane mu byerekeye ikenurabushyo, yabaye umupapa wambere, nyuma ya Papa Pie IX watembereye, agasohoka muri Roma, akagaragaza ko ari umushumba wa Roma, Yayoboye Kiliziya ya Mt Yohani y’i Ratran, agasura amaparuwasi, amavuriro, amashuri, ashyira imbere kujya asangira n’abandi aho kuba wenyine, anasaba no kureka gukoresha kuri Papa amagambo agaragaza icyubahiro gikabije, ibi byashimishije abantu benshi. Yagaragaje kandi ubwiyunge hagati ya Les communists et capitalists (arwanya la construction du mur de Berlin). Yatumye habaho ivugurwa ry’igitabo cy’amategeko cya Kiliziya Gatolika (Code de droit canonique)=( 1917 ; 1983); yashizeho kandi ibiro bishinzwe ubumwe bw’abakiristu, ibi byatumye n’abakiristu batari abagatolika biyumva i Roma kandi bubaha Kiliziya kurushaho.

Igikorwa nyamukuru cyaranze imyaka Papa Yoahani wa XXIII yamaze ku buyobozi ni Inama nkuru ya Kiliziya Yatumiye kandi akayiyobora (Concile de Vatican II) ku italiki ya 25.01.1959, ariyo yatumye habaho amavugurura menshi muri Kiliziya, agatuma Kiliziya irushaho kujyana n’igihe. Iyo  nama rero yafunguwe ku mugoroba wo ku wa 11.10.1962. Mu ijambo rifungura iyi nama  Papa Yohani wa XXIII yatangaje ko ikigamijwe ari uko Inyigisho Ntagatifu za Kiliziya ya Yezu zikomeza gusigasirwa, kubungabungwa no kwigishwa ku buryo bunoze kandi bwumvikana, hibandwa ku Kwemera, Ukwizera, urukundo; urukundo mu bantu (rwa Kivandimwe, urukundo rw’Imana). Yasabye kandi abantu bose gufashanya kugira ngo amahoro matagatifu aganze ku isi maze abantu bose babashe gukora ikiri icyiza.

Ku murongo w’ibyari biteganijwe kwigwaho muri iyo nama, yifuje ko hongerwaho imibanire ya Kiliziya Gatolika n’abayahudi, asaba ko batakomeza gufatwa nk’abishi ba Yezu. Mu kwezi kwa nzeri 1962, yafashwe na Cancer, ariko arihangana akomeza imirimo y’inama. Ku wa 11.04.1963 yanditse encyclique” Pacem in terris”. Kubera canceri yo mu Gifu, yakomeje gucika intege maze ku italiki ya 28.05.1963 araremba cyane atanga ku italiki ya 03.06.1963, hari ku wa mbere wa Penekositi.

Yaranzwe n’ubumuntu no kwicisha bugufi, gutumira Inama Nkuru ya Kiliziya ya Vatican II byo byababaye agahebuzo, yasimbuwe na Papa Paul wa VI ari na we wakomeje anasoza inama yari yatumiwe na Papa Yohani wa XXIII.

Yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Yohani wa II, ku wa 03.09.2000 igitangaza cyabimburuye iri shyirwa mu rwego rw’abahire n’ikizwa ry’umubikira Caterine CAPITANI, wo mu muryango w’abakobwa b’urukundo (Filles de la charite), uyu yari yararembejwe n’ikibyimba cyo mu gifu, akaba yari yarabazwe ariko nta kizere cyo gukira, maze yiyambaje Papa Yohani wa XXIII arakira.

Ku italiki ya 02.07.2013, akanama kagizwe n’abasenyeri ndetse n’abakaridinali bashinzwe gushyira abantu mu rwego rw’abahire n’abatagatifu barateranye maze biga ku ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu Papa Yohani wa XXIII, maze Papa Fransisko yemeza ko handikwa iteka rishyira Papa Yohani wa XXIII na Papa Yahani Pawulo wa III mu rwego rw’abatagatifu; ibyo yabikoze ku wa 05.07.2013, hemejwe ku bizakorwa ku cyumweru, taliki ya 27.04.2014, ku cyumweru cy’Impuhwe za Nyagasani.

 

 

2.     PAPA YOHANI PAWULO WA II

Amazina ye ni Karol Joseph WOJTLA, yavutse ku wa 18.05.1920, yavukiye ahitwa Wadowice mu gihugu cya Pologne, yahawe Ubusaseridoti ku wa 1.11.1946 abuhabwa na Card. Adam Stefan Sapieha. Yatorewe kuba Papa ku wa 16.10.1978, ahabwa inkoni y’Ubushumba ku wa 22.10.1978. Yatanze ku italiki ya 02.04.2005, afite imyaka 84 y’amavuko, n’imyaka 26, amezi atanu n’iminsi 18 ari Papa. Ni Papa wa Gatatu mu babayeho igihe kirekire ari Papa nyuma Ya Petero na Pie IX wamazeho imyaka 31, amezi 7 n’iminsi 23. Niwe kandi Papa utari umutaliyani Nyuma y’Umuholandi Adrien VI  wabayeho mu mwaka wa 1520. Yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Benedigito wa XVI ku wa 01.05.2011; akaba arashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu ejo ku cyumweru taliki ya 27.04.2014.

Papa Yohani Pawulo wa II, yari  umuhungu wa Emilia na Karol Wojtyla, akiri muto yakundaga Ubuvanganzo n’ikinamico, yatangiye kwiga mu Iseminari mu w’1942, aba Padiri mu 1946, yize mu Bufaransa no mu Butaliyani, mu w’1958 yabaye Musenyeri. Mu nama Nkuru ya Vatican II, yagizemo uruhare rukomeye cyane ko yari azi indimi, yakoze umurimo wo gusemura. Yaje kugirwa Cardinal mu w’1968 akomeza guharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu no kurwana ku bakene, noneho yinjira mu mirimo y’i Roma, kubera urupfu rutunguranye rwa Papa Yohani Pawulo wa I, yatorewe kumusimbura ku wa 16.10.1978.

Icya mbere mu byamuranze ni ukwicishabugufi kwe, ubwe yahisemo kwitegurira imbwirwaruhame, agashyikirana n’abantu bose atitaye ku mabwiriza y’abashinzwe kubamucungira umutekano

Mu byamuranze ni ugutsura umubano hagati y’abagatolika n’abayahudi, kiliziya y’iburasirazuba n’iyiburengerazuba, abagatolika n’abapoloso ndetse n’abayisilamu, yaharaniye uburenganzira bwa kiremwa-muntu, aharanira ibiganiro aho gushoza intambara, uburenganzira bw’abakozi bagahabwa umushahara ukwiye, yaharaniye ubutabera kuri bose, yatumije inama yahuje amadini yabereye Asize mu mwaka 1986 ihuza abahagarariye amadini 194. Yasuye ibihugu 129 n’u Rwanda rurimo ku italiki 08.09.1990. Muri izo ngendo ze,  yahuye n’abantu barenga 500,000,000, yashyizeho ihuriro ry’urubyiruko (journees mondiales de la jeunesse) rigikomeza na n’uyu munsi, yongereye ibiro by’intumwa za Papa mu bihugu bitandukanye biva kuri 85 bigera kuri 174, yahuye n’abanyacyubahiro batandukanye ( yazindukiwe ku buryo budasanzwe n’abadiplomates 38; yakiriye abakuru b’ibihugu 738, abakuru ba za Guverinoma 246, abaminisitiri 190, abambasaderi 642, hatabariwemo abazaga i Vaticani mu minsi mikuru isanzwe ),Yashyizeho ishuri rikuru ryitwa”Institut Jean Paul II” mu 1984, yashinze ishuri rikuru ryiga ku Buzima n’irindi ryiga ibijyanye n’imibereho myiza yabaturage, yashizeho umunsi mpuzamahanga w’abarwayi uba buri mwaka  ku wa 11 Gashyantare, yashyizeho umunsi mpuzamahanga w’amahoro, umunsi mpuzamahanga w’impunzi, umunsi mpuzamahanga w’itumanaho, yashyize mu rwego rw’abahire abantu 1,340, ashira mu rwego rw’abatagatifu abantu 483, anakomeza gushyira mu bikorwa impinduka z’Inama Nkuru ya Vatican II.

Yagiye ariko ahura n’ibizazane bitandukanye, twavugamo nka bibiri: Ku wa gatatu, taliki ya 13.05.1981,  umugira nabi Mehmet Ali Agca yaramurashe ubwo yari ku kibuga cya Mt Petero hamwe n’abantu 20,000, uyu munsi bamurasheho ni nawo munsi Bikiramariya yabonekeyeho i Fatima, akaba ari nabwo butumwa Papa yari yateguye kuvuga kuri uwo munsi, Papa yatangaje ko Bikira Mariya ari we watumye atitaba Imana, nyuma yaje kujya gusura uyu mwicanyi we mu buroko kandi asaba ko bamurekura akitahira. Hari andi makuru atanganzwa na Card. Stanislaw DZIWISZA avuga ko Papa Pawulo wa II yatewe icyuma igihe yasuraga Ingoro ya Bikira Mariya y’i Fatima mu mwaka wa 1982, yari ajyanwe no gushimira Bikira Mariya ko atahitanywe na wa Mwicanyi wamurashe ali we Mehmet Ali Agca, maze Juan Mari Fernamdez Krohn aramwegera amutera icyuma ariko baramufata, bigirwa ibanga, ariko Papa yikomereza urugendo, uyu Card, yivugira ko bageze muri sale yabonye amaraso yavuye. Uyu Papa kandi yari inshuti y’abarwayi, akabasabira agasaba n’abandi kubasabira. Mu w’2005, yaje gufatwa n’ibicurane, ajyanwa mu bitaro ku wa 09 no ku wa 23.02.2005, akomeza no kugarizwa n’indwara yo gususumira kugeza ubwo atashoboye gutanga umugisha kuri Penekosti. Ku italiki ya 02.04.2005 yasezeye ku bafasha be umwe umwe anasomerwa n’Ivanjili ya Yohani n’Umwihayimana wari warabanye nawe imyaka 25. Yahise ajya muri koma ni uko asezera ku isi n’abayo ku italiki ya 02.04.2005, saa 21h37’, buracya bikaba Icyumweru cy’Impuhwe za Nyagasani, yari afite imyaka 84 y’amavuko, amaze ku ntebe ya Mt Petero iminsi 9,673, yashyinguwe ku italiki 08.04.2005 asimburwa na Card, Joseph Ratsinger ku wa 19.04.2005 afata izina rya Benedigito wa XVI.

Hifashishijwe ibitabo:

1.     Régine Pernoud, Les Saints au Moyen Âge - La sainteté d’hier est-elle pour aujourd’hui ?, Paris

2.     Pierre Delooz, « Pour une étude sociologique de la sainteté canonisée dans l'Eglise catholique », Archives des sciences sociales des religions, vol. 13, no 13,‎ 1962.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »